skol

Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United biyunze kuri Paul Pogba kugira ngo birukanishe Jose Mourinho

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Byamaze kumenyekana ko bamwe mu bakinnyi ba Manchester United barimo Anthony Martial na Eric Bailly n’abandi, biyunze kuri Paul Pogba kugira ngo bashyire hasi umutoza wabo Jose Mourinho,asohoke vuba na bwangu muri Manchester United.

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati ya Jose Mourinho na Paul pogba,bamwe mu bakinnyi ba Manchester United batangiye kwifatanya n’uyu mufaransa kwirukanisha uyu mutoza w’umunya Portugal kubera imikinire ye ndete n’uko abafata nabi.

Paul pogba aherutse kujya mu binyaamakuru avuga ko badakwiriye gukina bugarira nk’uko umutoza wabo Mourinho abibasaba,ahubwo ko bakwiriye gusatira cyane igihe bari kuri Old Trafford,ibintu byababaje Mourinho ahita amwambura uburenganzira bwo kuba kapiteni wungirije.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo Manchester United yasezererwaga na Derby County,Pogba yagaragaye ari guseka muri stade we na Andreas Pereira birakaza Mourinho cyane ndetse aterana amagambo na Pogba mu myitozo yok u munsi w’ejo.

Martial wimwe umwanya wo gukina na Jose Mourinho,ni umwe mu bakinnyi banga cyane Mourinho ndetse biravugwa ko we, Eric Bailly,Andreas Pereira na Marcus Rashford biyunze kuri Pogba mu rugamba rwo kurwanya Mourinho.

Benshi bafitiye impungenge Manchester United kuko bivugwa ko benshi mu bakinnyi bimwe amahirwe yo gukina na Jose Mourinho bamufitiye inzika ndetse biteguye kumwihimuraho bamutsindisha.

Ishyamba si iryeru hagati ya Mourinho na Pogba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa