skol
fortebet

Bamwe mu bakinnyi ba NBA batangiye kwisubiraho bafata urukingo rwa Covid-19 bari banze

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Andrew Wiggins ukinira Golden State Warriors yakingiwe Covid-19 nyuma y’uko NBA yanze ubusabe bwe bwo kudakingirwa kubera ukwemera kwe.
Uyu mukinnyi yari yabwiye NBC Sports muri Werurwe uyu mwaka ko atazigera yikingiza kereka abihatirijwe.Yari yasabye kutabikora kubera imyemerere ye ariko NBA imukurira inzira ku murima mu kwezi gushize.
Yari yiyemeje ko azarwanira imyizerere ye ndetse nicyo yizera ko ari cyiza ndetse ko icyo umuntu umwe abona ari cyiza gishobora kuba ari kibi kuri mugenzi (...)

Sponsored Ad

Andrew Wiggins ukinira Golden State Warriors yakingiwe Covid-19 nyuma y’uko NBA yanze ubusabe bwe bwo kudakingirwa kubera ukwemera kwe.

Uyu mukinnyi yari yabwiye NBC Sports muri Werurwe uyu mwaka ko atazigera yikingiza kereka abihatirijwe.Yari yasabye kutabikora kubera imyemerere ye ariko NBA imukurira inzira ku murima mu kwezi gushize.

Yari yiyemeje ko azarwanira imyizerere ye ndetse nicyo yizera ko ari cyiza ndetse ko icyo umuntu umwe abona ari cyiza gishobora kuba ari kibi kuri mugenzi we.

Amategeko ya San Francisco aho iyi Golden State Warriors iba yo na Brooklyn Nets, New York Knicks asaba umuntu wese urengeje imyaka 12 ujya mu bikorwa rusange bibera mu nzu kuba yarakingiwe ndetse ko nta mukinnyi uzakina imikino yo mu rugo atarakingiwe.

Ayo mategeko y’uwo mujyi avuze ko Wiggins atari gukina imikino yose ibera ku kibuga cy’ikipe ye mu gihe atarakingirwa.

Abakinnyi batarakingirwa ntibazigera bahemberwa imikino basibye bazira kwanga guhabwa urukingo rwa Covid-19.

Gusa ku cyumweru, Steve Kerr umutoza mukuru wa Warriors yatangaje Wiggins - w’imyaka 26 uvuka muri Canada, ubu yamaze gukingirwa.

NBA ntabwo itegeka abakinnyi bayikinamo kwikingiza Covid, ariko abatarakingiwe bazajya bakurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo;

Gupimwa buri munsi mbere yo kwinjira ahabera imikino cyangwa ahari abandi bakinnyi n’abatoza

Kutegera abantu bari mu kiciro cya mbere cy’abibasirwa na Covid
Kwambara agapfukamunwa ahantu hose ikipe ihurira
Kugira akabati kure y’utundi tw’abakinnyi bakingiwe

Ayo mabwiriza ntareba abakinnyi ba NBA bakingiwe ubu bageze kuri 95%.

Hari umubare muto w’abakinnyi, barimo icyamamare Kyrie Irving, batsimbaraye byo bemera banze kwikingiza kugeza ubu.

Shampiyona ya NBA ya 2021 – 2022 izatangira tariki 19/10/2021, mu gihe imikino ya pre-season itangira mu rukerera rw’ejo kuwa kabiri ku masaha yo muri Africa.

Ikipe ya Warriors izatangira imikino isanzwe ya NBA 2021-2022 kuwa 19 Ukwakira yasuye Los Angeles Lakers. Umukino wa mbere wo mu rugo izawukina kuwa 21 Ukwakira ihura na Los Angeles Clippers.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa