Basketball : Amakipe aritabira irushanwa ryo kwibuka yamenyekanye
Yanditswe: Friday 09, Jun 2017
Nyuma y’aho ikipe ya Espoir BBC itwariye igikombe cyo kwibuka ku cyumweru gishize mu irushanwa ryo kwibuka ryahuje amakipe yo mu Rwanda gusa, itsinze REG BBC amanota 61-58 kuri uyu wa Gatanu haratangira irindi rushanwa ry’amakipe 4 yabaye aya muri iryo rushanwa araza kuba ari kumwe n’ayaturutse mu bindi bihugu.
Mu bagabo haje amakipe 3 aturutse hanze y’u Rwanda ariyo PJB Goma na Boundess zo muri Republika iharaniranira Demokarasi ya Congo na Dynamo basketball club yo mu Burundi.Aya araza (...)
Nyuma y’aho ikipe ya Espoir BBC itwariye igikombe cyo kwibuka ku cyumweru gishize mu irushanwa ryo kwibuka ryahuje amakipe yo mu Rwanda gusa, itsinze REG BBC amanota 61-58 kuri uyu wa Gatanu haratangira irindi rushanwa ry’amakipe 4 yabaye aya muri iryo rushanwa araza kuba ari kumwe n’ayaturutse mu bindi bihugu.
Mu bagabo haje amakipe 3 aturutse hanze y’u Rwanda ariyo PJB Goma na Boundess zo muri Republika iharaniranira Demokarasi ya Congo na Dynamo basketball club yo mu Burundi.Aya araza gucakirana na Espoir BBC yatwaye igikombe cyo kwibuka ku makipe yo mu Rwanda,REG BBC yabaye iya 2,IPRC yo mu majyepfo yabaye iya 3 ndetse na Patriots yabaye iya 4.
Mu bagore naho haje amakipe 3 aturutse hanze y’u Rwanda aziyongera kuri 2 yo mu Rwanda.ayo makipe ni PJB Goma na Scandinavia zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nikipe yatwaye iki gikombe umwaka ushize ya Berco Stars yo mu Burundi yiyongera kuri APR women BBC yatwaye igikombe mu makipe yo mu Rwanda na IPRC yo mu majyepfo.
Mu cyiciro cy’abagacishijeho (vetelans) harimo ikipe imwe yaturutse hanze ariyo Bakolo yo muri Kongo Kinshasa iziyongera kuri 3 yo mu Rwanda ariyo 30 plus, Patriots na UGB.
Uko amakipe yashyizwe mu matsinda:
ABAGABO
Itsinda A:
Patriots BBC(Rwanda),
REG BBC(Rwanda) na
PJB Goma(DR.Congo
Itsinda B:
Espoir BBC
IPRC-South BBC
Bundes
Dynamo BBC
ABAGORE
Itsinda A:
Berco Stars
IPRC-South BBC
Itsinda B
APR BBC
PJB Goma
Scandinavia
Abagacishijeho
Itsinda A:
UGB BBC
30Plus BBC
Itsinda B:
Patriots BBC
Bakolo
Uko amakipe azahura mu mpera z’iki cyumweru:
Kuwa Gatanu tariki 9 Kamena 2017
ABAGORE
Itsinda B:
APR BBC(Rwanda) Vs Scandinavia(DR.Congo);(17h00,club Rafiki)
ABAGABO
Itsinda A:
REG BBC(Rwanda) Vs Patriots BBC(Rwanda);(19h00,CSK)
Itsinda B:
Espoir BBC(Rwanda) Vs IPRC-South (Rwanda);(19h00,Club Rafiki)
Bundes(DRC)Vs Dynamo BBC (Burundi);(21h00,CSK)
Kuwa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017
ABAGABO
Itsinda B:
IPRC-South (Rwanda) Vs Bundes (DRC);(10h00, Club Rafiki)
Espoir BBC (Rwanda) Vs Dynamo (Burundi);(12h00, Club Rafiki)
IPRC-South BBC (Rwanda) vs Dynamo (Burundi);(19h00, club Rafiki)
Bundes(DRC) Vs Espoir BBC(Rwanda);(20h00,Petit stade )
Itsinda A:
Patriots BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC); (10h00; CSK)
REG BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC) ;(18h00,Petit stade)
ABAGORE
Itsinda B:
Scandinavia (DRC) Vs PJB Goma(DRC);(12h00, CSK)
PJB Goma (DRC) Vs APR BBC(Rwanda);(18h00, CSK)
Itsinda A:
Berco Stars(Burundi) Vs IPRC-South (Rwanda);(14h00,Club Rafiki)
Abagacishijeho
Itsinda A:
UGB BBC (Rwanda) Vs 30Plus BBC(Rwanda);(14h00, CSK)
Itsinda B:
Patriots BBC (Rwanda) Vs Bakolo(DRC);(16h00; CSK)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *