skol
fortebet

Basketball :Amavubi yatsinzwe na Tuniziya afite akazi katoroshye ko kwigaranzura Cameroon

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu mu mukino wa basketball iraza gukina umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma mu itsinda C iherereyemo mu mikino ya Afrobasket, uyu munsi taliki ya 10 Nzeri 2017,dore ko ku munsi w’ejo yatsinzwe n’ikipe ya Tuniziya amanota 78 kuri 60. Tunisia yari imbere y’abafana bayo ku munsi w’ejo yatsinze u Rwanda nyuma y’aho agace ka mbere k’umukino karangiye ku manota 18 ya Tunisia kuri 12 y’u Rwanda.Agace ka kabiri ikipe y’u Rwanda yagerageje kwitwara neza gusa karangira itsinzwe ku manota 30 (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu mu mukino wa basketball iraza gukina umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma mu itsinda C iherereyemo mu mikino ya Afrobasket, uyu munsi taliki ya 10 Nzeri 2017,dore ko ku munsi w’ejo yatsinzwe n’ikipe ya Tuniziya amanota 78 kuri 60.

Tunisia yari imbere y’abafana bayo ku munsi w’ejo yatsinze u Rwanda nyuma y’aho agace ka mbere k’umukino karangiye ku manota 18 ya Tunisia kuri 12 y’u Rwanda.Agace ka kabiri ikipe y’u Rwanda yagerageje kwitwara neza gusa karangira itsinzwe ku manota 30 kuri 25.

Mu gace ka gatatu ikipe ya Tunisia yaruhije cyane u Rwanda birangira igatsinze ku manota 39 kuri 37,ibintu byakomeje gushyira ku gitutu abasore ba Mutokambali.

Ikipe y’u Rwanda yaje mu gace ka akane yakaniye cyane ndetse ikomeza kugenda isatira Tunisia mu manota ariko ntiyashobora kwitwara neza mu minota ya nyuma byatumye umukino urangira ku manota 8 ya Tuniziya kuri 60 y’u Rwanda.

Uyu munsi ikipe y’u Rwanda irazagukina umukino wa nyuma igomba kuwutsinda byanze bikunze kugira ngo yerekeze mu mikino ya kimwe cya kane dore ko kugeza ubu Cameroon iza ku mwanya wa kabiri muri iritsinda u Rwanda ruherereyemo ry a C kubera ko ku munsi w’ejo yanyagiye Guinea amanota 96 kuri 54.

Umukino wa nyuma mu itsinda u Rwanda rurawukina kuri iki Cyumweru na Cameroun saa 14:00 mu gihe Tunisia irakina na Guinea saa 19:00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa