Basketball: APR BBC na Patriots BBC ku mukino wa nyuma wa (Playoffs )
Yanditswe: Thursday 05, Sep 2024

APR BBC yasezereye REG BBC iyitsinze imikino itatu ,mu gihe Patriots yasezereye Kepler BBC nayo iytsinze imikino itatu, zihita zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.
Iyi mikino yabaye ku mugoroba wo ku wa Gtandatu tariki 4 Nzeri 2024, muri Petit Stade yavuguruwe.
Ni imikino yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi wa NBA Afurika ,ndetse na Perezida w’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.
REG BBC na Kepler BBC zasabwaga gutsinda umukino wa gatatu kugira ngo bakomeze gukina indi mikino ,ibintu byari bigoye.
REG BBC yongeye gutakaza umukino wa Gtatu itsinzwe amanota 66-61 APR BBC igera ku mukino wanyuma
Mu mukino wabanjiririje uyu, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 89-66 yuzuza intsinzi eshatu ziyigeza ku mukino wa nyuma.
APR BBC ifite Igikombe giheruka cya 2023 na Patriots BBC ifite igikombe cya 2020 zizahurira ku mukino wa nyuma ,aho umukino wa mbere uteganyijwe tariki 11 Nzeri muri BK Arena.
Hazakinwa imikino irindwi gusa ikipe itanga indi gutsinda imikino ine izegukana igikombe ndetse ikatishe tike yo gukina imikino ya BAL.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *