skol
fortebet

Basketball : APR BBC Yegukanye irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana ‘Rwanda Cup 2024’ yakinwaga ku nshuro ya mbere.

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 muri Lycée de Kigali.
Ikipe ya APR BBC yakinnye uyu mukino idafite Aliou Diarra urwaye malariya. Icyakora yari ifite Isaiah Miller Jr, Axel Mpoyo na Shema Osborn.
Ni mu gihe Ikipe ya REG yo yari ifite abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi abarimo Antino Jackson batsinda amanota menshi agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 25.
Mu gace ka kabiri, Ikipe ya REG BBC yatangiye kugabanya ikinyuranyo ariko umukino ugakomeza kwegerana cyane.
Igice cya mbere cyarangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 54-50.
Mu gace ka gatatu, Ikipe ya REG BBC yarushijwe cyane kuko yabonyemo amanota 10 gusa, mu gihe APR BBC yagatsinzemo 33.
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana Igikombe cya ‘Rwanda Cup 2024’ gikinwe ku nshuro ya mbere.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa