Basketball: APR na REG z’Abagore zerekeje Zanzibar muri Zone V
Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

REG na APR z’abagore zerekeje muri Zanzibar kwitabira imikino Nyafurika ya Zone V izatangira tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2024.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ni bwo amakipe yombi yahagurutse mu Rwanda yerekeza Muri Zanzibar.
Mu kwitegura iyi mikino amakipe yombi yongeyemo abakinnyi bakomeye nka APR WBBC yongeyemo abakinnyi batatu barimo Umunya-Angola, Italee Lucas wakiniye Inter-Clube de Luanda yo muri Angola na Al Ahly yo mu Misiri, Umunya-Canada, Shaina Pellington uheruka gukina imikino Olympic ya Paris uyu mwaka n’Umunye-Congo, Chanel Mokango yanyuze no muri WNBA, aho yakiniye Los Angeles Sparks mu 2010.
REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka ntabwo yongeyemo abakinnyi benshi uretse Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC ndetse na Wanyama Mercy wari wagonzwe n’umubare w’abanyamahanga.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe icyenda aturutse mu bihugu bitandukanye yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bigize Zone V ya FIBA ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania, Misiri, Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Djibouti, Somalia n’u Rwanda.
Iri rushanwa rizaba rigamije gushaka itike y’Imikino Nyafurika “2024 FIBA Africa Championship Cup” mu bagore, izahuza amakipe 10 meza yo hirya no hino kuri uyu mugabane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *