Basketball: Hongrie yatwaye umwanya wa mbere mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
Yanditswe: Monday 26, Aug 2024

Hongrie yegukanye umwanya wa mbere mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi itsinze Sénégal amanota 63-47.
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru, tariki 25 Kanama muri BK Arena, uhuza Hongrie na Senegal, amakipe yombi yari mu Itsnda C.
Ni umukino watangiye amanota yegeranye cyane aho amakipe yombi yafashwaga n’abakinnyi barimo Ndioma Kane na Virag Kiss,
Agace ka mbere karangiye Hongrie iyoboye umukino n’amanota 13 kuri 12 ya Sengal.
Mu gace ka kabiri ,umukino wakomeje kugorana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga, ariko Hongrie ikomeza kujya imbere. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Hongrie iyoboye n’amanota 33 kuri 26 ya Senegal.
Hongrie yakomeje kugaragaza ko ishobora kwegukana uyu mukino kuko yakomeje kujya imbere , agace ka Gatatu nako yakegukanye ku manota 49 kuri 34.
Umukino warangiye Hongrie itsinze Sénégal amanota 63-47, itwara umwanya wa mbere ndetse yegukana itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ((FIBA Women’s World Cup Qualifying Tournament) iteganyijwe muri Werurwe 2026.
Hatowe abakinnyi batanu bitwaye neza ndetse yagaragayemo umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Murekatete Bella ,Virag Kiss na Reka Lelik bakinira Hongrie Ndioma Kane wa Senegal ndetse na Holly Winterburm wa Grade-Bretagne.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *