Basketball: Mwesigwa yitabajwe mu ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cy’Afurika
Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2024

Sean Mwesigwa yongewe mu ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 ikomeje kwitegura imikino y’Afurika izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuva tariki 2 kugera 14 Nzeri 2024.
Uyu mukinnyi w’imyaka 17, asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ikipe ya Seven Lakes High School muri Leta ya Texas.
Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, ni umwe muri 15 umutoza w’Ikipe y’Igihugu Murenzi Yves, azahagurukana mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 30 Kanama berekeza muri Afurika y’Epfo.
Mwesigwa yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yitabiriye Igikombe cy’Afurika mu 2023 cyabereye muri Tunisia, ndetse icyo gihe yashyizwe mu ikipe y’irushanwa nyuma yo kuritsindamo amanota 80.
Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya gatatu hamwe n’Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Si mu bahungu gusa kuko u Rwanda ruzanaserukirwa mu bakobwa aho ruri mu itsinda rya mbere hamwe n’Afurika y’Epfo, Tunisia na Cameroun.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *