skol
fortebet

Basketball:Ni inde uzahagarika ikipe ya Patriots BBC

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Patriots BBC yongeye gutsinda APR BBC amanota 83-71 mu mukino wa mbere kuri Finali ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball

Sponsored Ad

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 muri BK Arena yarimo abafana benshi.
Ni umukino usazwe ubamo ihanga rikomeye cyane kuko niwo usanzwe uhuruza abafana benshi mu Rwanda muri Dasketball.
Agace ka mbere karangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 15 ya APR BBC.
Patriots BBC yatangiye agace ka kabiri yongera ikinyuranyo, Hagumintwari Steve na Ndizeye Dieudonné batangira gutsinda cyane.
Ku rundi ruhande, Mpoyo na Aliou Diarra bagize amakosa atatu kare bituma bakina iminota mike. Aka gace Patriots yagatsinze ku manota 31 kuri 13 ya APR.
Ni mu gihe, igice cya Mbere cyarangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 52 kuri 28 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yikubise agashyi itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Ntore Habimana na Isaiah Miller.
Aka gace, iyi kipe yagatsinze ku manota 22 kuri 16 ya Patriots. Icyakora Patriots yari ikiyoboye n’amanota 68 kuri 50.
Ibi byatumye agace ka nyuma karyoha kuko APR BBC yazamuye icyizere ikomeza kugabanya ikinyuranyo.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gushyiramo imbaraga ari nako igabanya ikinyuranyo, ariko umukino urangira Patriots BBC iyitsinze amanota 83-71 yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa