BasketbalL:Patriots BBC yatakaje umukino bwa mbere muri Shampiyona
Yanditswe: Monday 19, Aug 2024

REG BBC yabaye ikipe ya mbere itsinze Patriots BBC muri Shampiyona ya 2024 amanota 86-83.
Wari umukino ubanziriza uwa nyuma wabereye muri Lycée de Kigali tariki 18 Kanama 2024.
Nubwo ntacyo uyu mukino wari buhindure kurutonde rwa Shampiyona ,amakipe yombi yarwanaga no kubona intsinzi, Patriots yashakaga gusoza Shampiyona idatsinzwe.
REG BBC niyo yatangiye neza umukino agace ka mbere bagatsinda amanota 27-20 ya Patriots.
Ikipe REG BBC yakomeje kwitwara neza no mugace ka kabiri ,aho kaje kurangira yongereye ikinyuranyo kigera kuri 15 (45-30)
Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 50 kuri 34 ya Patriots BBC.
Mu gace ka gatatu, Patriots yatangiye kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Stephaun Branch na William Perry.
Aka gace karangiye REG ikiyoboye umukino n’amanota 67 kuri 61 ya Patriots.
Agace ka nyuma kari gakomeye ku mpande zombi aho amakipe yombi yinjizaga amanota cyane gusa ikinyuranyo cyakomeje kuba amanota 10 (75-65)
Umukino warangiye, REG BBC itsinze Patriots BBC amanota 86-83 iba ikipe ya mbere iyitsinze muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Patriots izakina umukino wayo wanyuma ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2024 na UGB BBC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *