skol
fortebet

Basketball: Patriots yatsinze APR, Kepler ibona itike ya kamarampaka

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe shampiyona ya Basketball mu Rwanda (Rwanda Basketball League 2024) irimo kugana kumusozo umukino wari utegerejwe ,Patriots BBC yatsinze APR BBC iyitsinda amanota 77 kuri 70, Muguhe ikipe ya Kepler BBC nayo yabonye itike yo gukina (playoffs).

Sponsored Ad

Nyuma yuko REG BBC itsinze Espair BBC kuri uyu wa Gatanu byahaye amahirwe ikipe ya Kepler BBC yo gusoza ku mwanya wa 4 biyemerera gukina imikino ya kamarampaka
Umu kino wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje ikipe ya APR na Patriots BBC zishakagamo ikipe igomba kuyobora izindi.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, yaba ikipe ya Patriots BBC yashakaga gutsinda APR BBC imikino 2 muri shampiyona (Regular season) ndetse na APR BBC wabonaga idashaka kongera gutsindwa na Patriots.
Agace ka Mbere k’uyu mukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 20 kuri 20.
Agace ka Kabiri karanzwe no kwihagararaho cyane ku makipe yombi kuko amanota wabonaga ko yarumbye dore ko ikipe ya APR BBC ariyo yagatsinzemo amanota menshi (19) naho Patriots itsinda amanota 13.

Guhera mu gace ka Gatatu, ntabwo ikipe ya APR BBC yongeye kuyobora umukino kuko Patriots yakegukanye ku manota 19 kuri 14 ya APR ndetse byaje no kwisubiramo ku gace ka Kane ari nako ka nyuma, Patriots ikegukana ku manota 25 kuri 17 ya APR. Umukino urangira Patriots itsinze amanota 77 kuri 70 ya APR BBC.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa