skol
fortebet

Basketball: Umukinnyi wa Patriots yambitse impeta umukunzi we (amafoto)

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Hakizimana Lionel ukinira ikipe ya Patriots yamaze kwambika impeta umukunzi we Lauren Richardson ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017, igikorwa cyabereye i Nyamirambo ahitwa kuri Mera Neza. Uyu musore ukundwa n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda kubera ubuhanga afite bwo gutsinda amanota 3 cyane ko benshi bemeza ko ntawe umuhiga n’ubwo atagize umwaka w’imikino mwiza byatumye abura amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yerekeje muri (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Hakizimana Lionel ukinira ikipe ya Patriots yamaze kwambika impeta umukunzi we Lauren Richardson ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2017, igikorwa cyabereye i Nyamirambo ahitwa kuri Mera Neza.

Uyu musore ukundwa n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda kubera ubuhanga afite bwo gutsinda amanota 3 cyane ko benshi bemeza ko ntawe umuhiga n’ubwo atagize umwaka w’imikino mwiza byatumye abura amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yerekeje muri Tunisia mu mikino ya Afrobasket.

Lionel yatangiye gukina Basketball mu ikipe ya APR BBC aho yayigezemo avuye mu mashuli yisumbuye. Yaje kuva muri APR BBC yerekeza muri Espoir BBC yaje kuvamo yerekeza muri BK BBC itarigeze ikina shampiyona byatumye akatira muri Patriots akirimo uyu munsi.

Uyu mukunzi we Lauren Richardson ukunda kwiyita Isaro asanzwe ari umucuranzikazi wa Violon akaba yaravukiye muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2016 nibwo yinjiye mu itsinda rya hano mu Rwanda ryitwa Trezzor hamwe na mugenzi we na we ukomoka muri Amerika witwa Keilah Creedon wiyise izina rya Keza. Itsinda rya Trezzor ryamenyekaniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Aba Banyamerikakazi bagaragara mu mashusho y’indirimbo ya Trezzor yise ‘Urukumbuzi’.

Amafoto yaranze iki gikorwa:




Lauren usanzwe ari umucuranzi wa Violon yemereye Hakizimana kuzamubera umugore

Amafoto:Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa