Bayisenge Emery yatangiye imyitozo muri Gasogi United (Amafoto)
Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2024

Myugariro Bayisenge Emery uherutse gutandukana na Gor Mahia FC yo muri Kenya, yatangiye imyitozo muri Gasogi United.
Bayisenge usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ni umwe mu bakinnyi bitezweho gufasha iyi kipe kwitwara neza nk’umukinnyi ufite inararibonye kuko amaze imyaka isaga 15 ari umukinnyi wabigize umwuga.
Gasogi United ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Bayisenge yakoze imyitozo ya mbere muri iyi kipe.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X [Twitter], iyi kipe yahaye ikaze Bayisenge Emery, inashimangira ko ari umukinnyi wayo.
RBA yamenye ko Bayisenge yasinye muri Gasogi United amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2024/2025.
Bayisenge yerekeje muri Gasogi United mu gihe yari amaze nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Gor Mahia.
Uyu myugariro uri mu bafite izina mu Rwanda yatangiye kumenyekana mu 2010 ndetse ari mu bakiniye Ikipe y’Igihugu “Amavubi” y’Abatarengeke imyaka 17 mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011
Bayisenge yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, AS Kigali ndetse n’ayo hanze y’u Rwanda arimo KAC de Kénitra yo muri Maroc na USM Alger hagati ya 2016 na 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *