skol
fortebet

Beach volley:ikipe y’igihugu yatewe mpaga ku mukino wa mbere

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ntiyashoboye kugerere igihe ku kibuga ahagombaga kubera umukino wari kubahuza na Brazil birangira batewe mpaga y’amaseti 2-0.
Iyi kipe igizwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte yahagurutse ku munsi w’ejo yerekeza I Vienne muri Autriche gukina imikino y’isi ya Volley ikinirwa ku mucanga gusa kubera gutinda ku indege ya Turkish Airlines yatinze kubageza muri iki gihugu nabo ntibabasha kugerera igihe ku kibuga biza (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ntiyashoboye kugerere igihe ku kibuga ahagombaga kubera umukino wari kubahuza na Brazil birangira batewe mpaga y’amaseti 2-0.

Iyi kipe igizwe na Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte yahagurutse ku munsi w’ejo yerekeza I Vienne muri Autriche gukina imikino y’isi ya Volley ikinirwa ku mucanga gusa kubera gutinda ku indege ya Turkish Airlines yatinze kubageza muri iki gihugu nabo ntibabasha kugerera igihe ku kibuga biza kurangira ikipe ya Brazil ibategereje irabaheba maze abagombaga kuyobora uyu mukino banzura ko U Rwanda rutewe mpaga.

Uko byari biteganyijwe iyi ndege yagombaga kugera I Vienna saa saba na 15 maze abakinnyi bakitegura umukino wa saa kumi n’imwe gusa yahageze saa kumi n’imwe na 20 bituma basanga batewe mpaga.

Undi mukino wabaye ku munsi w’ejo ,muri Volleball isanzwe ikipe y’u Rwanda y’abagore iri mu mikino y’akarere ka gatanu muri Kenya yatsinzwe na Misiri amaseti 3-1(18-25; 25-21; 23-25; 20-25) mu gihe Kenya yatsinze Uganda amaseti 3-0(25-12, 25-15, 25-12).
Kuri uyu munsi u Rwanda ruraza gukina na Kenya yakiriye iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa