skol
fortebet

Benjamin Mendy ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu abakobwa yarekuwe by’agateganyo

Yanditswe: Friday 07, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Benjamin Mendy ukinira ikipe ya Manchester City yarekuwe by’agateganyo nyuma y’amezi ane yari amaze muri gereza afunzwe ashinjwa gusambanya abagore 5 ku ngufu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27,yafashwe akurikiranywe ibyaha byo gusambanya ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yizihirije Noheri muri gereza icungiwe umutekano cyane ya HMP Manchester nyuma yo kwimurwa muri gereza yo ku rwego rwa B ya HMP Altcourse I Liverpool.
Ibyaha aregwa ni bitatu byo gufata ku ngufu, bivugwa ko (...)

Sponsored Ad

Myugariro Benjamin Mendy ukinira ikipe ya Manchester City yarekuwe by’agateganyo nyuma y’amezi ane yari amaze muri gereza afunzwe ashinjwa gusambanya abagore 5 ku ngufu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27,yafashwe akurikiranywe ibyaha byo gusambanya ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yizihirije Noheri muri gereza icungiwe umutekano cyane ya HMP Manchester nyuma yo kwimurwa muri gereza yo ku rwego rwa B ya HMP Altcourse I Liverpool.

Ibyaha aregwa ni bitatu byo gufata ku ngufu, bivugwa ko byabaye ku ya 11 Ukwakira 2020; gukorakora biganisha ku mibonano mpuzabitsina byabaye ku ya 2 Mutarama 2021; ibyaha bibiri byo gufata ku ngufu ku ya 24 Nyakanga 2021 n’ibyaha bibiri byo gufata ku ngufu ku ya 23 Kanama 2021. Ibi yabikoreye abagore batanu bari mu kigero cy’imyaka 16.

Uyu munsi, umucamanza Patrick Thompson yamurekuye mu rubanza rwe bwite ariko amushyiriraho urutonde rw’ibintu bikomeye agomba gukurikiza.

Uyu mukinnyi agomba gutanga pasiporo ye,kuguma aho atuye, kandi ntagire aho ahurira n’abarega.

Mu Kwakira, Mendy yangiwe ingwate n’umucamanza mu iburanisha ry’iminota 50. Yari ingwate ya gatatu Mendy yari atanze.

Uyu mukinnyi azitaba urukiko rwa Chester Crown Court ku ya 24 Mutarama 2022, mbere yo kuburana by’agateganyo muri Kamena.

Mendy yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore bane igihe ibirego bishya byiyongeraga.

Bimwe muri ibyo byakozwe ku ya 23 Kanama - hasigaye iminsi itatu ngo aregwe.

Mendy arashinjwa kandi gufata ku ngufu umugore inshuro eshatu mu nyubako ya Cheshire mu Kwakira umwaka ushize.

Uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru ngo yasambanyije umugore mu ntangiriro za Mutarama 2021.

Man City ihagaze neza mu Bwongereza yakoresheje miliyoni 49.2 z’amapawundi isinyisha uyu Mufaransa Mendy,imukuye muri AS Monaco muri 2017.

Aheruka gukinira iyi kipe ku ya 15 Kanama 2021, ubwo yatsindwaga na Tottenham igitego 1-0 ku munsi wa mbere w’iyi shampiyona.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubufaransa amaze iminsi 134 afunzwe, kuva yatabwa muri yombi ku ya 26 Kanama umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa