skol

Berahino yibasiriwe n’umugore yirukanye iwe mu gicuku amaze kumusambanya

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Umukinnyi ukomoka mu Burundi Saido Berahino wa Stoke City, yongeye kugaruka mu bitangazamakuru avugwaho ubusambanyi,aho yibasiriwe n’umugore ufate abana 3 yasambanyije akamwirukana mu gicuku amuhoye ko yamubwiye ko ashoboye gutsinda ibitego mu mikino yo kuri mudasobwa gusa.

Uyu mugore w’imyaka 39 ufite abana 3 utavuzwe amazina, yatangarije The Sun ko uyu mukinnyi yamuhohoteye ubwo yari yamutumiye ngo aze baryamane yarangiza akamwirukana mu gicuku nta buryo bwo kubona taxi yabona.

Uyu mugore yavuze ko Berahino yatangiye kumwandikira kuri Instagram nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we Stephania Christoforou bendaga kurushinga,akamufata aryamanye n’undi mukobwa.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kumara iminsi bavugana,Berahino yamusabye ko yamusura ndetse amutegera imodoka imugeza aho atuye,bakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore yavuze ko ubwo bari bamaze gutera akabariro,yabwiye Berahino ko atagitsinda ibitego,ahita amusohora mu nzu mu gicuku.

Yagize ati “Namubwiye ko umukobwa wanjye akina imikino ya FIFA kuri mudasobwa.Mubwira ko ariyo ashoboye gutsindamo ibitego.Namubajije icyo azakora Stoke City nimanuka mu cyiciro cya kabiri ahita ansohora hanze saa munani z’ijoro.”

Uyu mugore yabanje kwanga gusohoka kuko atari kubona taxi muri ayo masaha gusa aza gutega gari ya moshi cyane koi we byamusabaga gukora ibirometero 100 ngo ahagere.

Berahino yirukanwe mu ikipe ya mbere ya Stoke City ashyirwa mu y’abatarengeje imyaka 23 kubera imyitwarire ye mibi cyane ko aheruka gutsinda muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa