Berlusconi yemereye agahimbazamusyi k’imodoka yuzuye indaya abakinnyi b’ikipe ye
Yanditswe: Friday 16, Dec 2022
Perezida w’Ikipe ya AC Monza, Silvio Berlusconi,wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani,yemereye abakinnyi be kuzabagurira bisi yuzuye indaya mu gihe batsinda Juventus cyangwa AC Milan mu kwezi gutaha ubwo Shampiyona y’u Butaliyani izasubukurwa.
Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo yasangiraga ifunguro ry’umugoroba n’abakinnyi be bakomeje kwitegura igaruka rya shampiyona, abaha isezerano ryo kuzabafasha kwimara ipfa ryo mu buriri nibatsinda amakipe akomeye mu Butaliyani.
Yagize ati “Nabwiye (…)

Yagize ati “Nabwiye abasore nti ‘ubu muzakina na Juventus na AC Milan’. Nimutsinda ikipe imwe muri izi, nzazana bisi yuzuye indaya mu rwambariro.”
Bwana Berlusconi si mushya mu mupira w’amaguru kuko yayoboye Ikipe ya AC Milan imyaka 30,ayihesha ibikombe bya Champions League byinshi.
Yaguze AC Monza mu 2018, aho kugeza ubu ari iya 14 [mu makipe 20] ku rutonde rwa shampiyona y’u Butaliyani ‘Serie A’.
AC Monza yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, yatsinze Juventus muri Nzeri. Muri Mutarama umwaka utaha izakina na Inter Milan na Juventus, mbere yo guhura na AC Milan muri Gashyantare 2023.
Mu 2011 Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yashinjwe kuryamana n’umwangavu wicuruzaga ariko utujuje imyaka y’ubukure.
Mu 2015, Berlusconi w’imyaka yaje kugirwa umwere kuri ibyo byaha yajuririye ndetse umucamanza akanzura ko uyu musaza atari azi ko uwo baryamanye akiri muto.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *