skol
fortebet

Bernardo Silva yambitse impeta umukunzi we nyuma yo kwegukana Premier League [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Bernardo Silva ukina asatira muri Manchester City yiteguye gushyingiranwa umukunzi we bamaze igihe bakundana Ines Tomaz.
Uyu munya Portugal w’uburanga mu mpera z’iki cyumweru yemeje ko yakiriye icyifuzo cyo gushyingirwa n’uyu mukinnyi wo hagati.
Ines yerekanye impeta yambitswe n’uyu mukinnyi bari kumwe w’imyaka 27 maze yandika kuri Instagram ati: “Iteka ryose Yego. Rukundo rwanjye rutagira iherezo. ”
Yarangije ubutumwa bwe bw’urukundo ashyiraho utumenyetso tw’umutima na emojis (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Bernardo Silva ukina asatira muri Manchester City yiteguye gushyingiranwa umukunzi we bamaze igihe bakundana Ines Tomaz.

Uyu munya Portugal w’uburanga mu mpera z’iki cyumweru yemeje ko yakiriye icyifuzo cyo gushyingirwa n’uyu mukinnyi wo hagati.

Ines yerekanye impeta yambitswe n’uyu mukinnyi bari kumwe w’imyaka 27 maze yandika kuri Instagram ati: “Iteka ryose Yego. Rukundo rwanjye rutagira iherezo. ”

Yarangije ubutumwa bwe bw’urukundo ashyiraho utumenyetso tw’umutima na emojis z’impeta.

Hanyuma yongeyeho ubundi butumwa bugira buti: “Yego, inshuro igihumbi YEGO.”

Silva nawe yashyizeho ubutumwa busa n’ubwo, kandi umuntu wa mbere wasubije ubwo butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga ni uwahoze ari umukunzi wa mugenzi we bakinana, Ruben Dias.

Silva yemeje muri Gicurasi 2020 ko yongeye kubona urukundo muri Ines nyuma yo gutandukana n’umunyamideli w’Umufaransa bakundanaga,Alicia Verrano.

Bamaranye umwaka w’imikino ushize babana mu nzu mu mujyi wa Manchester hamwe n’imbwa yabo, John -bitiriwe John Stones.

Aba bombi ntibavuze aho bakoreye uyu muhango wo kwemeranya kubana ku mugaragaro gusa amafoto n’ubu butumwa babishyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize.

Yaba Bernardo n’umukunzi we bose bakuriye mu mujyi wa Lisbon gusa uyu musore yageze muri City mu mwaka wa 2017 avuye muri AS Monaco yo mu Bufaransa.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa