skol
fortebet

Bidasubirwaho APR FC irerekeza Kirehe ibura 5 muri 11 bari basanzwe babanza mu ikibuga

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 11 Werurwe ikipe ya APR FC ibura abakinnyi 5 muri 11 bari basanzwe babanza mu ikibuga, irasura Kirehe FC mu umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.
Mu imyitozo ifatwa nk’iya nyuma iyi kipe yaraye ikoreye ku ikibuga cya FERWAFA, kuko uyu munsi niyo bakora biraba ari ukunanura imitsi gusa nta bintu byinshi bari bukore, ntihagaragayemo abakinnyi bagera kuri 5 bari basanzwe babanza mu ikibuga, n’ubwo bari ku ikibuga ariko ntibakoranye n’abandi imyitozo.
Nk’uko umutoza (...)

Nk’uko umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa yabitangaje, avuga ko Rusheshanhoga akiri mu imvune ndetse akaba atanagaragaye ku ikibuga, hakiyongeraho Rugwiro Herve, Sibomana Patrick na Manishimwe Emmanuel bose bafite imvune ntibazakina uyu mukino, ndetse na myugariro Nsabimana Aimable arashidikanywaho.

Ibi bivuze ko azakina uyu mukino adafite amahitamo ye ya mbere y’abasore bane bakina mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Gusa avuga ko n’ubwo ababuze nta kibazo kinini cyane gihari kuko ari n’igihe cyo guha umwanya abandi bakamwereka icyo bashoboye.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya kabiri ku urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 39 inyuma ya Rayon Sports ifite 43 n’umukino w’ikiriarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa