skol
Kigali

Bidasubirwaho Mbappe yagumye mu ikipe ya PSG yamuhaye akayabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 May 2022

Rutahizamu Kylian Mbappe,yatangaje ku mugaragaro ko agiye kuguma mu ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) imyaka itatu iri imbere,atera umugongo Real Madrid yakuze arota gukinira.

Nyuma y’igihe kinini uyu musore w’imyaka 23 bivugwa ko yamaze kumvikana na Real Madrid yo muri Espagne,kuri uyu wa Gatandatu yaciye impaka yemeza ko azaguma mu ikipe ya PSG y’iwabo mu Bufaransa.

Yagize ati "Nishimiye rwose gukomeza ibihe byiza hano muri Paris Saint-Germain. Kuguma i Paris, umujyi wanjye ”

Ndizera ko nzakomeza gukora ibyo nkunda hamwe namwe mwese… kandi tugatwarira ibikombe hamwe! Murakoze cyane ".

Nasser Al Khelaifi, Perezida wa PSG yagize ati“N’igihe kidasanzwe mu mateka ya PSG. Mbappé ubu abaye ibuye ry’ifatizo ry’umushinga w’ikipe mu myaka iri imbere, no mu kibuga.

Mfite ishema ryinshi kandi ndishimye cyane - tugiye gufungura amapaji meza cyane mu mateka yacu."

Uyu Rutahizamu mpuzamahanga w’Umufaransa yashyize ikaramu ku masezerano mashya na PSG azageza ku ya 30 Kamena 2025.

Amakuru aravuga ko Mbappe yahawe miliyoni 100 z’amayero ngo asinye amasezerano mashya ndetse ngo ashobora kuzajya ahembwa umushahara wa miliyoni 30 z’ama Euro ku mwaka.

Hejuru y’ibyo kandi, uyu musore azajya ahabwa uduhimbazamusyi ku bitego atsinze, gutsindira ibihembo nka Ballon d’Or, gutwara ibikombe nka Champions League n’ibindi bitandukanye.

Ni ubwa kabiri Mbappe yanga gusinyira Real Madrid, nubwo avuga ko ari yo kipe akunda kurusha izindi ku Isi. Iyi kipe yari yanamwifuje mu 2017 mbere yo kwerekeza muri PSG nk’intizanyo.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko impamvu yatumye Mbappe aguma Paris,ari uko ubwami bwa Qatar bwakoze ibishoboka byose bunyura kuri president w’ubufaransa,Emmanuel Macron,kugira ngo abafashe kwemeza uyu musore.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba abakinnyi 5 bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France ihatse andi...

Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo irushanwa rikundwa...
30 June 2022 0

"Baduhaye akazi gakomeye"-Adil Mohamed yakuriye ingofero ikipe ya Kiyovu...

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi,yatangaje ko yanyuzwe n’imyitwarire...
30 June 2022 0

"Nishimiye ko natanze Byose"-Umunyabigwi muri Basketball Aristinde Mugabe...

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Umunyabigwi muri Basketball y’u Rwanda,...
30 June 2022 0

Sunrise FC yegukanye Igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Sunrise FC yegukany Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri...
29 June 2022 0

Umukinnyi wa PSG yatewe n’ibisambo bimwiba ibintu bifite agaciro k’asaga...

Polisi iri guhiga bukware abajura bivugwa ko binjiye mu nzu ya Marco...
29 June 2022 0

Biravugwa: APR FC yamaze kumvikana na myugariro wari uhetse Rayon...

Biravugwa ko APR FC yamaze gusinyisha myugariro Niyigena wakiniraga Rayon...
29 June 2022 0