skol
fortebet

Mbappe yerekeje muri Real Madrid nyuma yo kwemera guhomba miliyoni 51 ku mushahara

Yanditswe: Monday 03, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yemeje ko yasinyishije rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé, wari umaze igihe gito asoje amasezerano muri Paris Saint-Germain.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka avugwa muri iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya UEFA Champions League kurusha izindi,Kylian Mbappe yamaze kuyerekezamo ndetse yemeza ko inzozi ze zabaye impamo.

Real Madrid yasohoye ubutumwa bw’amagambo 24 gusa bwemeza ko bamaze kumvikana na Kylian Mbappe.

Yagize iti: "Real Madrid C.F. yumvikanye n’umukinnyi Kylian Mbappé,kuzakinira ikipe mu mu myaka itanu iri imbere."

Mbappe yerekeje muri Real Madrid nyuma y’imyaka itandatu muri PSG yatsindiye ibitego 256 mu mikino 308.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yasinye amasezerano nyuma yo kwemera kugabanya ku mushahara we miliyoni 51 z’amapawundi.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yahembwe miliyoni 63.9 z’amapawundi mu mwaka we wa nyuma harimo n’agahimbazamusyi ka miliyoni 25 ku mwaka.

Muri Real Madrid,Mbappe azajya ahembwa miliyoni 12.8 z’amapawundi ku mwaka havuyemo imisoro.

Akimara gutangazwa nk’umukinnyi wa Real Madrid,Mbappe yagize ati: "Inzozi zibaye impamo.Nishimiye kujya mu ikipe y’inzozi zanjye,Real Madrid.

Nta wabasha kumva uburyo nishimye ubu.Sinjye uzarota mbabonye bafana ba Real Madrid [Madridistas],kandi ndabashimiye ku bw’ubufasha bwanyu.
Hala Madrid! 🤍🤍🤍"

Mbappe araba yambara Nimero 9, mbere y’uko Modric amushyikiriza Nimero 10 umwaka utaha.



Mbappe yahoze ari umufana wa Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa