skol
fortebet

Bidasubirwaho Rayon Sports yegukanye igikombe cya Super cup

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze kwegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda nyuma y’aho umukino wasubukuwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Nzeri 2017 aho birangiye ari ibitego 2-0 cyane ko iminota 27 yari isigaye irangiye nta gihindutse. Ku wa Gatandatu Taliki ya 23 Nzeri 2017 nibwo hagombaga gukinwa uyu mukino,gusa waje gusubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y’ibura ry’umuriro wo kuri stade Umuganda wakurikiwe no kutumvikana kwa bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko nyuma y’aho (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze kwegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda nyuma y’aho umukino wasubukuwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Nzeri 2017 aho birangiye ari ibitego 2-0 cyane ko iminota 27 yari isigaye irangiye nta gihindutse.

Ku wa Gatandatu Taliki ya 23 Nzeri 2017 nibwo hagombaga gukinwa uyu mukino,gusa waje gusubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y’ibura ry’umuriro wo kuri stade Umuganda wakurikiwe no kutumvikana kwa bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko nyuma y’aho FERWAFA yatangaje ko igisubizo cy’isubukurwa ry’uyu mukino cyagombaga gutangwa mu masaha 48.

Kuwa mbere taliki ya 25 Nzeri nibwo FERWAFA yatangaje ko umukino uzakomereza aho wari ugeze kuri uyu wa Gatatu none birangiye ibyavuye I Rubavu aribyo birangije umukino.

Ibitego 2 bya Rayon Sports byatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 34 na Kwizera Pierrot ku munota wa 63.

Rayon Sports yahawe igikombe ndetse n’akayabo ka miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino wasubukuwe haterwa ikosa ryari ryakozwe na Nshuti Innocent arikorera Rutanga Eric ndetse yanahawe ikarita y’umuhondo.

Icyaranze iyi minota 27 ni ugusatira izamu kwa Rayon Sports gusa byarangiye nta gitego kibonetse ku mpande zombi.

Iki gikombe Rayon sports itwaye cyiyongereye ku cy’agaciro ndetse n’icyateguwe na Fezabet.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa