Bimenyimana Bonfils Caleb yatangaje isinzi ry’amakipe ari kumushaka ayobowe na TP Mazembe
Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018
Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yemeje ko ari mu biganiro n’amakipe menshi kugira ngo arebe iyamuha amasezerano meza ayerekezemo aho yemeje ko amakipe arimo TP Mazembe,Simba SC na Yanga Africans ziri kumushaka.
Uyu rutahizamu uyoboye abandi muri shampiyona y’u Rwanda n’ibitego 4 mu mikino 5 amaze gukina,yatangaje ko amakipe y’ibikomerezwa ari kumwirukaho ndetse ari mu biganiro nayo kugira ngo ahitemo imwe azerekezamo.
Caleb uhagaze neza arifuzwa n’amakipe menshi
Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Eachamps dukesha iyi nkuru,Caleb yemeje ko ari mu biganiro na TP Mazembe yo muri DR Congo ndetse na Yanga Africans yo muri Tanzania n’ubwo ngo hari n’andi makipe nayo barimo kuvugana.
Yagize ati “ Ibya TP Mazembe na Yanga ni byo birahari baranshaka kandi bimeze neza turimo kuvugana, ndimo kuvugana nazo zose, uretse ko hari n’andi makipe turi kuvugana nubwo ntayatangaza."
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko Caleb ari kuvugana na Simba SC ndetse hari kimwe yemereye ko bari mu biganiro.
Ikipe ya Enyimba FC nayo yakunze uyu musore ndetse biravugwa ko yifuza kumusinyisha kubera ukuntu yabagoye mu mikino 2 ya CAF Confederations Cup bahuye.
Ikipe ya TP Mazembe niyo iri gushaka bikomeye uyu musore kuko bivugwa ko yiteguye gutanga agera ku bihumbi 100 by’amadorari.
Ibitekerezo
uyu musore namugira inama yo kutajya gukina muri Congo no muri Nigeria, wenda Yanga yo yayikinira amaze kubaza Haruna. Ubundi ariko nabe agumye muri Rayon umwaka umwe ashakishe I Burayi aracyari muto.