skol
fortebet

Bimenyimana wabeshyewe ko yasinyiye APR FC yashimangiye ko ari umukinnyi wa Rayon Sports (amafoto)

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Umusore Bimenyimana Bonfils Caleb uherutse kuvugwaho ko yaciye inyuma Rayon Sports bari bamaze kumvikana gukorana akerekeza muri mukeba wayo APR FC , yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Kanama 2017,aho yahise asinya ku mugaragaro amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.
Uyu musore wavugwagaho ko yahisemo kwerekeza mu ikipe ya APR FC kubera ko yamushakiye ibyangombwa byo gukina nk’umukinnyi w’umunyarwanda yacecekesheje ibihuha byose ubwo yageraga I Kigali agahita ajya (...)

Sponsored Ad

Umusore Bimenyimana Bonfils Caleb uherutse kuvugwaho ko yaciye inyuma Rayon Sports bari bamaze kumvikana gukorana akerekeza muri mukeba wayo APR FC , yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Kanama 2017,aho yahise asinya ku mugaragaro amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports.

Uyu musore wavugwagaho ko yahisemo kwerekeza mu ikipe ya APR FC kubera ko yamushakiye ibyangombwa byo gukina nk’umukinnyi w’umunyarwanda yacecekesheje ibihuha byose ubwo yageraga I Kigali agahita ajya kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse ibiganiro byagenze neza aho bwahise bushyira hanze amafoto y’uyu musore ari gushyira umukono ku masezerano yo kubakinira.

Nubwo ubwa mbere byavuzwe ko yasinye ntabwo ayo makuru yari yo kuko uyu musore ntabwo yigeze asinya icyo yakoze n’uko yumvikanye n’iyi kipe ndetse bemeranya ibyo yagombaga guhabwa abona gusubira mu Burundi none yagarutse asinyira Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Congs kur GACINYA kbx turamwemer nah CALEB naz dushwanyaguz ibikona byimyiz imoso rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!

    Felicitation kuri Gacinya twebwe anarayon tukurinyuma KBS.Congs

    Reka gufana, yabonye aho asinya! bazamuhemba iki, ntazatinda kubona ko yibeshye amayira!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa