skol
fortebet

Bimenyimana yabonye ibyangombwa byo gukina nk’umunyarwanda

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb uvuka mu gihugu cy’Uburundi ariko kuri umwe mu babyeyi b’abanyarwanda yamaze kubona ibyangombwa byo gukina nk’umunyarwanda aho yabibonye ku munsi w’ejo taliki ya 22 Nzeri 2017.
Uyu musore usanzwe akina asatira izamu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina nk’umunyarwanda nkuko amakuru dukesha Radio Authentic abitangaza.Kubona ibyangombwa kuri uyu musore, bizafasha ikipe ya Rayon Sports yari imaze kugira umubare w’abanyamahanga benshi kandi FERWAFA (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb uvuka mu gihugu cy’Uburundi ariko kuri umwe mu babyeyi b’abanyarwanda yamaze kubona ibyangombwa byo gukina nk’umunyarwanda aho yabibonye ku munsi w’ejo taliki ya 22 Nzeri 2017.

Uyu musore usanzwe akina asatira izamu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina nk’umunyarwanda nkuko amakuru dukesha Radio Authentic abitangaza.Kubona ibyangombwa kuri uyu musore, bizafasha ikipe ya Rayon Sports yari imaze kugira umubare w’abanyamahanga benshi kandi FERWAFA yarategetse amakipe gukoresha abanyamahanga batatu ku mukino.

Bimenyimana Bonfils Caleb yageze mu ikipe ya Rayon Sports uyu mwaka,aho amaze iminsi agaragara ku mikino yo kwitegura umwaka w’imikino uzatangira ku I taliki ya 29 Nzeri 2017.

Kuri ubu Rayon Sports isigaranye abanyamahanga 4 barimo Tidiane Kone na Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bakomoka mu gihugu cy’Uburundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa