skol
fortebet

Bimwe mu bigugu ntibyahiriwe n’intangiriro za Premier League (amafoto)

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea ntiyahiriwe no gutangira shampiyona ya Premier League cyane ko yatangiye itsindirwa ku kibuga cyayo Stamford Bridge n’ikipe ya Burnley ibitego 3-2 mu mukino yahawemo amakarita 2 atukura n’aho ikipe ya Liverpool yo ntiyorohewe na Watford aho banganyije 3-3.
Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize niyo yatangiye itungura abantu kuko yatsindiwe ku kibuga cyayo ndetse inahabwa amakarita 2 atukura na Craig Pawson umusifuzi wasifuye uyu mukino.Ku munota wa (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea ntiyahiriwe no gutangira shampiyona ya Premier League cyane ko yatangiye itsindirwa ku kibuga cyayo Stamford Bridge n’ikipe ya Burnley ibitego 3-2 mu mukino yahawemo amakarita 2 atukura n’aho ikipe ya Liverpool yo ntiyorohewe na Watford aho banganyije 3-3.

Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize niyo yatangiye itungura abantu kuko yatsindiwe ku kibuga cyayo ndetse inahabwa amakarita 2 atukura na Craig Pawson umusifuzi wasifuye uyu mukino.Ku munota wa 14 ubwo kapiteni Gary Cahill yatera umuserebeko mubi cyane umubiligi Steven Defour byatumye ahita ahabwa ikarita y’umutuku abakinnyi ba Chelsea basigara ari 10.

Bakimara kubona ko ikipe ya Chelsea ihawe ikarita itukura abasore b’ikipe ya Burnley basatiriye bikomeye Chelsea maze ku munota wa 24 Sam Vokes afungura amazamu ibintu byahise bikomerera Chelsea.Ntibyatinze kuko ku munota wa 39 umusore Stephen Ward yashyizemo ikindi gitego ndetse bidatinze ku munota wa 43 Sam Vokes ashyiramo igitego cya 3.Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Chelsea yaje yivuruye batangira gusatira iyi kipe ari nako bagerageza kugumana umupira bituma ikipe ya Burnley itongera kubegera ahubwo itangira kugarira cyane ko yari ifite ibitego byayo 3.Umutoza Antonio Conte yinjije rutahizamu yakuye muri Real Madrid Alvaro Morata ku munota wa 59 asimbuye Michy Batshuayi maze ntiyatinda gufungura amazamu kuko nyuma y’iminota 10 yinjiye yatsinze igitego cya mbere cya Chelsea ku munota wa 69 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya 2 cyatsinzwe na David Luiz ku munota wa 88.

Ku munota wa 81 umusore Cesc Fabregas yahawe ikarita ya 2 y’umuhondo bimuviramo umutuku nyuma yo gukandagira umusore wa Burnley.

Indi kipe yatangiye nabi ni Liverpool yo yanagnyije na Watford 3-3 mu mukino wabereye ku kibuga Vicarage Road aho ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Sadio Mane,Roberto Filmino kuri penaliti na Mohamed Salaha mu gihe ibya Watford byatsinzwe na Okaka,Doucoure na Brittos.

Ikipe yindi yatangiye neza ni Manchester City kuko yatsinze Brighton and Hove Albion ibitego 2-0 iyisanze mu rugo ibitego byatsinzwe na Sergio Aguero n’ikindi cyitsinzwe ni umusore Dunk.

Kuri iki cyumweru hatahiwe ikipe ya Manchester United iraza gukina na Westham ku I saa kumi n’imwe mu gihe Tottenham icakirana na New Castle United saa 14:30.














Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa