
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsindwa umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Muri uyu mukino Kiyovu Sports yifashishije abakinnyi 14 gusa harimo 11 babanje mu kibuga ndetse na batatu bari abasimbura aribo Byiringiro Elisa, Byiringiro David ndetse na Usabimana Denny.
Bipfubusa yabajijwe uko yakiriye umukino avuga ko ashimira Imana “ko ahubwo turi bazima, iyo ugiye gukina biba bishoboka ko utsinda, utsindwa cyangwa se ukanganya waba uri mu rugo cyangwa hanze.”
Uyu mutoza yavuze ko kandi hari abakinnyi yari afite badasanzwe babanza mu kibuga, ahanini aribo batangiranye amakosa menshi bigatuma ikipe itinda kuwinjiramo.
Kuba ikipe iri mu bibazo yavuze ko bizwi kandi nta gitangaza cyo kuba umusaruro utaboneka, gusa ubuyobozi buri kubyitaho ndetse atanata akazi.
Yagize ati “Nibaza ko bitagutangaza kuko dusanganywe ibibazo. Iyo ni impamvu mwabonye dufite abakinnyi 14. Nta cyizere mfite kugeza ubu kubera ibibazo bihari.”
“Nimbona abakinnyi 11 bajya mu kibuga nzakina, umusaruro uzavamo uwo ariwo wose nzawishimira uko.”
Kiyovu Sports yatsinzwe igitego 1-0, kugeza ubu ifite amanota atatu n’umwanya wa cyenda, ikaba ifitanye umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri kizayihuza na Police FC, tariki ya 26 Nzeri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *