skol
fortebet

Biraboneye ukinira Mukura VS yatawe muri yombi

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Mukura Victory Sports, Biraboneye Aphrodice bakunda kwita “Bingwa”, yatawe muri yombi ku wa Mbere kubera guhimba ubutumwa bugaragaza ko atarwaye COVID-19 kandi asanzwe azi ko ayirwaye.
Biraboneye w’imyaka 26 usanzwe ari myugariro w’iburyo muri Mukura Victory Sports,yafashwe na Polisi agiye gukora ikizamini cy’agateganyo cyo gutwara imodoka mu Karere ka Huye, afite ubutumwa bwerekena ko atanduye COVID19 butari bwo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, (...)

Sponsored Ad

Myugariro wa Mukura Victory Sports, Biraboneye Aphrodice bakunda kwita “Bingwa”, yatawe muri yombi ku wa Mbere kubera guhimba ubutumwa bugaragaza ko atarwaye COVID-19 kandi asanzwe azi ko ayirwaye.

Biraboneye w’imyaka 26 usanzwe ari myugariro w’iburyo muri Mukura Victory Sports,yafashwe na Polisi agiye gukora ikizamini cy’agateganyo cyo gutwara imodoka mu Karere ka Huye, afite ubutumwa bwerekena ko atanduye COVID19 butari bwo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi nyuma yo guhimba ubutumwa bugaragaza ko atanduye COVID-19 kandi yari asanzwe azi ko ayirwaye.

Ati “Yahimbye icyemezo cya RBC cy’uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima, nyamara ni ‘message’ umuntu yamwoherereje arangije asiba ahari handitse uwayohereje ashyiraho RBC kandi azi neza ko arwaye kuko yari afite indi igaragaza ko arwaye.”

Abandi bafashwe bahimbye ubutumwa buvuga ko ari bazima, bipimishije COVID-19, ni Ntakirutimana na Sibomana Elias na bo b’i Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo yavuze ko “abo bose bakurikiranyweho gukoresha impapuro mbimbano no gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19”.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Majyepfo yatangaje kandi ko yataye muri yombi abandi bantu bane bashakaga gukorera abandi ibizamini bya ‘provisoire’ mu Karere ka Nyamagabe.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa