skol
fortebet

Birangiye Kazungu Claver ahishuye ko azerekeza Kuri Fine FM

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Kazungu Claver uherutse gusezera Kuri Radio 10 yerekeje kuri Fine FM gukora mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire”.

Sponsored Ad

Ibi byemejwe na Nyirubwite ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Kuri Fine FM asanze abarimo Sam Karenzi batangiranye ikiganiro “Urukiko rw’imikino” Kuri Radio 10 mu 2020 ari kumwe na Horaho Axel, Bruno Taifa na Mucyo Antha.

Muri Nzeri 2021 baje gutandukana asigarana na Mucyo Antha abandi berekeza Kuri Fine Fm gutangiza ikiganiro gishya “Urukiko rw’Ubujurire”. Kiri mu bikuzwe cyane n’abakunzi ba Siporo.

Fine FM ibaye Radio ya kane Kazungu Claver agiye gukorera nyuma ya City Radio, Contact Fm na Radio 10 yari amazeho imyaka ine n’igice.

Biteganyijwe ko Kazungu Claver azatangira kumvikana Kuri Fine FM ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa