Nyuma y’aho mu makipe arimo APR FC, AS Kigali, Kiyovu hagaragayemo abanduye COVID-19 mu mpera z’icyumweru gishize, mu ikipe ya Rayon Sports FC harimo Abakinnyi 5 nabo banduye.
Amakuru avugwa nuko Rayon Sports ifitanye umukino na Gicumbi Football Club kuri uyu wa 2 ifite umubare w’abakinnyi 5 banduye iki cyorezo.
Mu cyumweru gishize,APR FC yakinnye na Etoile de l’Est idafite abatoza bayo hafi ya bose nyuma yo kwandura Covid-19 nubwo umutoza w’abanyezamu wari watoje uwo mukino yavuze ko barwaye mu nda.
Ntabwo haramenyekana abakinnyi ba Rayon Sports banduye iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abakinnyi ba Rayon Sports hafi ya bose bakiriwe na perezida w’Ikipe,Uwayezu Jean Fidele abaha noheli ndetse abashimira uko bitwaye ku mukino wa AS Kigali na Police FC batsinze.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN
Ubu koko iyi aba ari nkuru? 5W