skol

Biravugwa: APR FC yohereje Byiringiro Lague gukorera imyitozo mu irerero

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Rutahizamu Byiringiro Lague biravugwa ko yamaze kumanurwa mu Ntare, nyuma y’igihe adatanga umusaruro yasabwaga muri APR FC.
Nyuma y’amakuru avuga ko umutoza Adil yirukanye abakinnyi 4 barimo Byiringiro Lague mu ikipe izakina na US Monastir kuwa Gatandatu,uyu musore byahise ivugwa ko yanoherejwe gukorera imyitozo mu irerero rya APR FC.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu usatira izamu aciye ku mpande yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare, asanzeyo Nsanzimfura Keddy na we woherejweyo mu (…)

Rutahizamu Byiringiro Lague biravugwa ko yamaze kumanurwa mu Ntare, nyuma y’igihe adatanga umusaruro yasabwaga muri APR FC.

Nyuma y’amakuru avuga ko umutoza Adil yirukanye abakinnyi 4 barimo Byiringiro Lague mu ikipe izakina na US Monastir kuwa Gatandatu,uyu musore byahise ivugwa ko yanoherejwe gukorera imyitozo mu irerero rya APR FC.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu usatira izamu aciye ku mpande yamaze koherezwa gukorera imyitozo mu Ntare, asanzeyo Nsanzimfura Keddy na we woherejweyo mu kwezi gushize.

Kuri ubu APR FC ikomeje kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions league ugomba kuyihuza na US Monastir yo muri Tunisia, gusa aba bakinnyi bombi ntibari mu bakinnyi bari kuwitegura bo n’abandi barimo ,Ishimwe Anicet,Djuma Nizeyimana na Ir’shad Nsengiyumva.

Umutoza Mohammed Adil Erradi ngo ni we wafashe icyemezo cyo kohereza Lague mu ntare, nyuma yo kutishimira urwego rw’imikinire asigaye ariho.

Uyu musore ukiri muto ni umwe mu bakinnyi bagenderwagaho na APR FC mu myaka yashize ndetse banatanga icyizere, gusa urwego rwe ruza gusubira inyuma kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari amaze gukora ubukwe.

APR FC idafite Lague biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo itangira umwiherero mu karere ka Huye, yitegura US Monastir bagomba kuhahurira mu mukino ubanza uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa