Biravugwa: FERWAFA yatumije Luvumbu nyuma yo kwishimira igitego mu buryo bwateje impaka
Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

Umunyekongo Heritier Luvumbu Nzinga yatumijweho na FERWAFA kwisobanura kubera ibyo yaraye akoze ubwo yatsindaga igitego akacyishimira akora ikimenyetso cyo kwitunga urutoki ku mutwe hanyuma agapfuka umunwa bikomeje gukorwa n’abanyapolitiki bo muri RDC.
Uyu mukinnyi yahamagajwe na FERWAFA kwisobanura nyuma y’aho benshi bamushinje kuvanga politiki na ruhago nyuma yo kwishimira igitego muri buriya buryo.
Iyi myitwarire ya Hertier Luvumbu Nzinga yo kwishimiraga igitego batsinze ikipe ya Police Fc muri buriya buryo, ntabwo yakiriwe neza n’abatari bake.
Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X,hakomeje kugaragara ibitekerezo bya benshi basaba ko uyu mugabo yirukanwa igitaraganya mu Rwanda.
Bamwe baravuga ko abategetsi ba RDC bamukoresheje bakamuha amadolari mu gihe hari abandi bavuze ko kiriya kimenyetso yakoze kigamije gushinja leta y’u Rwanda ko ifasha M23.
ntacyo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buravuga kuri uyu mukinnyi wabo ndetse na FERWAFA cyangwa izindi nzego biratangaza.
Rayon Sports bivugwa ko yakoze inama mu gitondo yiga kuri iki kibazo ndetse isaba inama inzego zitandukanye ariyo mpamvu bikekwa ko yirinze kugira ibyo itangaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *