skol
fortebet

Biravugwa ko Cristiano Ronaldo n’umukunzi we batameranye neza

Yanditswe: Thursday 27, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongereye ibihuha bivuga ko umubano wabo umeze nabi nyuma yo kujya impaka zikomeye mu ruhame ubwo bari bagiye kwinjira mu ndege.
Hashize iminsi bivugwa ko umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez utari mu bihe byiza.
Kuva aho uyu munya Portugal agereye mu ikipe ya Al Nassr, havuzwe ko umubano wabo ushobora kuba warabaye mubi.
Mu minsi ishize, ibitangazamakuru byo muri Portugal byafashe aya makuru nkukuri kandi byemeza mu buryo butaziguye (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bongereye ibihuha bivuga ko umubano wabo umeze nabi nyuma yo kujya impaka zikomeye mu ruhame ubwo bari bagiye kwinjira mu ndege.

Hashize iminsi bivugwa ko umubano wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez utari mu bihe byiza.

Kuva aho uyu munya Portugal agereye mu ikipe ya Al Nassr, havuzwe ko umubano wabo ushobora kuba warabaye mubi.

Mu minsi ishize, ibitangazamakuru byo muri Portugal byafashe aya makuru nkukuri kandi byemeza mu buryo butaziguye ko Cristiano "ahaze" uyu mukunzi we.

Muri urwo rwego, hasohotse amakuru mashya yiyongera kuri ibyo bihuha bivuga ku mubano mubi w’aba bombi.

Umutangabuhamya umwe yabwiye umunyamakuru wo muri Espagne Abel Planelles uko ibintu byose byagenze hagati y’aba bombi,ndetse ko bashwanye bikaze mbere gato yo gufata indege.

Umutangabuhamya ati: "Barashwanye cyane mbere yo kujya mu ndege."

Ibindi bitangazamakuru na byo byakurikiranye, nk’uko byatangajwe na El Futbolero, bivuga ko Cristiano Ronado ababajwe n’imyitwarire ya Georgina kandi yumva ko uyu mugore yaba arimo ’kwikunda’.

Georgina, umunyamideli wo muri Espagne-Argentine, aheruka kugira ibibazo kubera uburyo afata inshuti ze.

Ikiganiro cya Georgina kuri TV cyanenzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ko kitarimo ukuri bihagije, ndetse rimwe na rimwe, bisa nkaho byahimbwe kandi bituzuye.

Icyakora, amagambo ateye impungenge yaturutse kuri Leo Caeiro, inshuti ya nyina w’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru.

Caeiro ati: "Maze amezi mvuga ko batameranye neza kandi birashoboka ko bazatandukana.

Yaramurambiwe.Niko kuri."

Caeiro yavuze ko aba batazigera bashyingiranwa ndetse ko bari kumwe kubera inyungu zabo.

Aba bombi bafitanye abana babiri bwite n’abandi batatu barera ariko ba Cristiano Ronaldo.Batangiye gukundana muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa