Biravugwa ko Intare FC ishobora kudobya umukino wa Rayon Sports na Police FC
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023,nibwo Police FC irakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro gusa biravugwa ko na Intare FC zitemera mpaga zatewe bityo zishobora kuza ku kibuga guteza akavuyo.
Rayon Sports yageze muri iki cyiciro mu buryo butavugwaho rumwe nyuma yo kwikura mu irushanwa ikongera ikagaruka,nyamara Intare FC zari bagombaga guhura zizi ko yatewe mpaga.
FERWAFA yagerageje kuganira n’impande zombi ariko Intare FC ivuga ko itazigera ikina na (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023,nibwo Police FC irakira Rayon Sports
mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro gusa biravugwa ko na Intare FC zitemera mpaga zatewe bityo zishobora kuza ku kibuga guteza akavuyo.
Rayon Sports yageze muri iki cyiciro mu buryo butavugwaho rumwe nyuma yo kwikura mu irushanwa ikongera ikagaruka,nyamara Intare FC zari bagombaga guhura zizi ko yatewe mpaga.
FERWAFA yagerageje kuganira n’impande zombi ariko Intare FC ivuga ko itazigera ikina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa.
Umwanzuro wafashwe mu mikirize y’urubanza wavugaga ko Intare FC yagombaga gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza, Intare ntiyaza iterwa mpaga y’ibitego 3-0 byiyongera kuri 2-1 yari yatsinzwe mu mukino wa mbere.
Intare FC ntiyanyuzwe n’umwanzuro mbere yo gukina ariyo mpamvu itageze ku kibuga.
Biravugwa ko bishoboka ko Intare FC yiteguye kuza ku kibuga i Muhanga ikahahurira na Rayon Sports na Police FC bigatuma umukino utaba.
Intare FC ngo ziteguye guseruka ku kibuga cya Stade ya Muhanga zigiye gukina umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro,kuko ngo zitemera ko zavuyemo.
Umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Samuel niwe usifura uyu mukino ukomeye uhuza Police FC yakira Rayon Sports.
Uyu mukino uratangira saa 15:30 kuri Stade ya Muhanga.
Ibitekerezo
Hari igihe mbona abanyamakuru mujya muba ba gashozantambara. Nkawe wa munyanakuru we iyi nkuru uhurutuye uyigitiye gihamya cg ni ibyifuzo byawe. Imbwa gusa!