skol
fortebet

Biravugwa ko Kevin Muhire agiye kugaruka muri Rayon Sports yari yasezeyeho

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kevin Muhire wahoze ari Capiteni wa Rayon sport muri championa y’umwaka ushize, biravugwa ko yaba yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

Sponsored Ad

Kevin Muhire wahoze ari Capiteni wa Rayon sport muri championa y’umwaka ushize, biravugwa ko yaba yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

Uyu yari yanze kongera amasezerano avuga ko yabonye ikipe hanze y’u Rwanda, bituma Rayon ishaka ubundi buryo kugera n’aho igitambaro cyahawe Rwatubyaye wayisinyiye vuba.

Bwiza yanditse ko Kevin Muhire yananiranywe n’ikipe yari agiye gukinira yitwa Al Yarmouk yo mukiciro cya kabiri muri Kowait bari baherutse kumvikana, ayitera umugongo atayikiniye umukino n’umwe.

Mu minsi ishize nibwo Kevin Muhire usanzwe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse I Kigali akerekeza I Ciro mu Misiri , aho yari asanze iyi kipe itozwa na Paixao wanatoje Rayon Sport.

Iyi kipe yateye umugongo yari kuyisinyira imyaka ibiri ikamuha miriyoni 60 n’umushahara wa miriyoni 5 buri kwezi.

Ubu yasinyiye Rayon umwaka umwe ku kiguzi cya miriyon 12 abifashijwemo na Prosper Muhirwa usanzwe amumenyera buri kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa