skol
fortebet

Biravugwa: Luvumbu ashobora kwirukanwa muri Rayon Sports kubera uko yishimiye igitego

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hari abari gusaba ko ikipe ya Rayon Sports yitandukanya n’umukinnyi wayo ukomoka muri Kongo,Heritier Luvumbu Nzinga, wishimiye igitego mu buryo abategetsi b’igihugu akomokamo bakoresha bashinja u Rwanda uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa RDCongo.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru ubwo yatsindaga igitego muri 2-1 Rayon Sports yatsinze Police FC,Luvumbu yagaragaye ashyize urutonde ku mutwe hanyuma apfuka umunwa nkuko iki kimenyetso cyakozwe n’abakinnyi ba Kongo mu gikombe cy’Afurika ndetse n’abategetsi ba RDC barimo na Minisitiri Patrick Muyaya.

Iyi myitwarire y’uyu mukinnyi wa Rayon Sports, Hertier Luvumbu Nzinga ubwo yishimiraga igitego batsinze ikipe ya Police Fc ntabwo yakiriwe neza n’abatari bake.

Benshi mu Banyarwanda baravuga ko kiriya kimenyetso cyo kwitunga urutoki ugapfuka umunwa gishinja u Rwanda gufasha M23,bityo akwiye kwirukanwa.

KNC,nyiri Gasogi United,yavugiye kuri TV1 ye ko Rayon Sports ikwiriye gushyira hanze ubutumwa bwo kwitandukanya na Luvumbu byaba ngombwa ikamwirukana kuko ngo ibyo yakoze yabikoze nk’umunya politiki atabikoze nk’umukinnyi.

Ikintu cya mbere Rayon Sports ikwiye gukora n’ukwitandukanya n’imyitwarire n’imigirire ya Luvumbu kandi mu by’ukuri nta ruhare Rayon Sports ibifitemo.

Luvumbu akwiye guhangana n’ibibazo bye.Ibi ngibi tuve mu marangamutima.Ibi n’ibitureba nk’igihugu,nibareke kudukinira....Rayon Sports niyihute cyane yitandukanye n’umunya politiki Luvumbu."

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports yaba iri kuganiriza Heritier Luvumbu kugira ngo basese amasezerano gusa ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe buravuga kuri uyu mukinnyi mwiza wayo kurusha abandi ifite.


Luvumbu arashinjwa kuvanga umupira na politiki ya Kongo yo gusiga icyasha u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa