Biravugwa: Muhadjiri amaze icyumweru yongereye amasezerano Police FC
Yanditswe: Friday 14, Jun 2024

Nkuko bikunze kubaho mu gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi,ibihuha ndetse n’amakuru atuzuye nibyo biba biri mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Kuri uyu wa 13 Kamena,ibinyamakuru hafi ya byose mu Rwanda byatangaje ko Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Rayon Sports ariko amakuru aravuga ko baganiriye uyu ariko yaramaze gusinyira Police FC.
Amakuru ahari nuko Hakizimana Muhadjiri ngo hashize icyumweru kirenga yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC ndetse iby’uko yasinyiye Rayon Sports bitigeze bibaho.
Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yafashe iki cyemezo kubera ko Rayon Sports nta mafaranga yo kugura abakinnyi ifite,abo iganirije ibabwira ko izayabaha nyuma.
Ibi niko byagenze no ku murundi wari wemeye kuyijyamo witwa Fred,waje gusinyira Mukura VS kubera kutizera amagambo ya Rayon Sports.
Ibiganiro bya Muhadjiri na Rayon Sports byatangiye ubwo umwaka wa shampiyona wasozwaga cyane ko uyu mukinnyi benshi bafata nk’ufite impano kurusha abandi bakina mu Rwanda,yahishuye kenshi ko akunda iyi kipe.
Police FC yakomeje gukurikirana imenya ko Rayon Sports nta mafaranga ifite birangira imwegukanye nkuko amakuru ahari abivuga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *