skol
fortebet

Biravugwa: Thomas Partey amerewe nabi cyane n’umukunzi we ushaka kumufungisha

Yanditswe: Saturday 09, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Arsenal ukomoka muri Ghana arashinjwa gufata ku ngufu n’umukunzi we wo muri Maroc witwa Sara Bella.
Amakuru aravuga ko Partey w’imyaka 29 y’amavuko ntiyagaragaye mu mukino wa gicuti Arsenal yatsinzemo Nurnberg ibitego 5-3 birimo 2 bya Gabriel Jesus.
Amakuru aturuka kuri Twitter avuga ko Partey atajyanye na Arsenal mu Budage kuko ari gukemura iki kibazo.
Hari amakuru avuga ko uyu musore yaba yafunzwe ashinjwa gusambanya umukobwa ku ngufu.
Nk’uko umuntu (...)

Nk’uko umuntu wegereye Partey yabitangaje kuri Twitter,ngo uyu mukinnyi wa Arsenal yanze gushyingiranwa n’uriya mukunzi we Sarah Bella niko guhata ajya kumurega amushinja gufata ku ngufu.

Uyu mukobwa ngo yasabye Partey ko bashyingiranwa ubwo bari basohokanye muri Espagne mu rugendo yari yashoyemo ibihumbi 70 by’amapawundi ariko uyu abyanze,uyu mukunzi we ahita ajya kuri polisi avuga ko yashakaga kumufata ku ngufu ndetse ngo ko yahungabanye kubera ibyo yari agiye gukorerwa n’uyu mukinnyi.Ayo makuru kandi ngo niyo yatangajwe n’umuryango wa Partey.

Ikirego cyo gufata ku ngufu cyamenyeshejwe abapolisi maze Partey ahita atabwa muri yombi nkuko bivugwa.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Partey yemeye kuba umuyisilamu no guhindura izina akitwa Yakubu kugira ngo ashyingiranwe n’uriya mukobwa kuko nawe ari Umuyisilamu.

Ikipe ya Arsenal yo muri Premier League hamwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Ghana ntibaratanga amakuru mashya kuri ibi byaha bivugwa kuri Partey byo gufata ku ngufu.

Hari n’abavuga ko uyu mukinnyi yarekuwe kubera ko habuze ibimenyetsi bimushinja gusa ngo iyi dosiye yahawe agaciro kuko ngo hari undi mugore wigeze kumushinja iki cyaha.

Umugore bivugwa ko ari kwitendeka kuri Partey

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa