Umutoza wungirije wa SC Kiyovu Sports witwa Zungu Hassan yafashe imodoka ataha iwabo muri Uganda kuko ngo atazi umushahara kuva yahagera.
Uyu mutoza yavuze ko yababajwe cyane no kubona bahemba abakinnyi gusa abatoza ntibahembwe mbere yo gukina na Gorilla FC.
Nkuko amakuru dukesha FINE FM abitangaza,uyu mutoza yigendeye nyuma y’uko iyi kipe itsinze Gorilla FC igitego 1-0 cya Nizeyimana Djuma.
Kiyovu Sports imaze iminsi ifite ikibazo cy’amikoro cyaturutse ku kutumvikana mu buyobozi bwayo byatumye Mvukiyehe Juvenal yerekwa umuryango.
Kiyovu Sports yaraye itsinze Gorilla FC igitego 1-0, ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota umunani.
Muri rusange, Musanze FC iyoboye urutonde n’amanota 10, ikurikiwe n’Amagaju FC n’amanota icyenda, Kiyovu Sports n’amanota umunani, APR FC ifite ibirarane bibiri iri ku mwanya wa kane n’amanota irindwi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *