skol
Kigali

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2021

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yibasiye cyane ikipe ya Paris Saint-Germain yahozemo ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo aho yatangaje ko byoroshye gutoza Romelu Lukaku kurusha Neymar cyangwa Kylian Mbappe.


Tuchel w’imyaka 48, yamaze imyaka ibiri atoza Paris Saint-Germain,ayigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019, gusa atsindwa naBayern Munich i Lisbonne igitego 1-0

PSG yirukanye uyu mutoza w’Umudage mu Kuboza umwaka ushize, ahita yerekeza muri Chelsea ayifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetse n’uyu mwaka iyoboye shampiyona y’Ubwongereza.

Ubwo yari mu kiganiro cyitwa ’Festival dello Sport’, yateguwe n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Gazzetta dello Sport, Tuchel yagaragaje itandukaniro riri hagati ya Chelsea, PSG no gutoza abakinnyi bakomeye.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyasohoye uduce tumwe two mu kiganiro cyose kizasohoka mu kinyamakuru cyabo ’Sportsweek’, aho uyu mudage yagereranije Lukaku n’abakinnyi bakomeye ba PSG, Neymar na Mbappe.

Yagize ati: "Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar cyangwa Mbappe."

Ku itandukaniro riri hagati ya Chelsea na PSG, Tuchel yavuze ko yari akeneye gukoresha ubuhanga budasanzwe muri diplomasi igihe yari i Paris.

Ati: "Ni amakipe abiri atandukanye rwose ku bijyanye n’imikinire n’imiyoborere."

’Muri PSG, nari meze nka Minisitiri wa Siporo. Nagombaga no kwita ku miryango n’inshuti z’abakinnyi.

’Muri Chelsea, nkora neza kandi ntuje.’

Ikipe ya The Blues kuri ubu yicaye ku mwanya wa mbere muri Premier League nyuma y’imikino umunani, irusha amanota 2 mukeba wayo Manchester City.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rihanna yagizwe intwari ya Barbados cyiyomoye ku mwamikazi Elizabeth wa...

Umuhanzikazi Robyn Fenty Rihanna, yagizwe intwari y’igihugu cye cya Barbados...
30 November 2021 0

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya 7 ahigitse Lewandowski

Umunya Argentine w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi,ukinira...
29 November 2021 0

Umutoza mushya wa Manchester United yavuze amagambo akomeye ku bakinnyi...

Ikipe ya Manchester United yatangaje ku mugaragaro Ralf Rangnick nk’umutoza...
29 November 2021 0

Sergio Ramos yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba yifuriza Messi...

Sergio Ramos ashobora kuba yarakaje bamwe mu bafana ba Real Madrid nyuma yo...
29 November 2021 0

"Dutegereje Berkane ko itubwira aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu...

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen Muganga Mubarakh yavuze ko...
29 November 2021 0

Amakuru avugwa kuri Ballon d’Or iratangwa mu ijoro ryo kuri uyu wa...

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021,kuri Theatre du Chatelet i...
29 November 2021 0