skol
fortebet

Bitunguranye Rayon sports yahagaritse umwe mubazamu bayo

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yahagatswe nyuma y’uko agaragaje imyitwarire idahwitse bakina na Police FC mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo guhagarika umunyezamu wayo wa 2 Hategekimana Bonheur wagaragaye atongana n’abakinnyi bagenzi be kuwa 3 w’iki cyumweru batsinda Police FC ibitego 3-2.
Uyu mukinnyi yagaragaye ashyamirana n’abakinnyi bagenzi be bakina inyuma avuga ko bari kumutsindisha. Yabwiye nabi cyane Mucyo (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yahagatswe nyuma y’uko agaragaje imyitwarire idahwitse bakina na Police FC mu mikino ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo guhagarika umunyezamu wayo wa 2 Hategekimana Bonheur wagaragaye atongana n’abakinnyi bagenzi be kuwa 3 w’iki cyumweru batsinda Police FC ibitego 3-2.

Uyu mukinnyi yagaragaye ashyamirana n’abakinnyi bagenzi be bakina inyuma avuga ko bari kumutsindisha. Yabwiye nabi cyane Mucyo Didier Junior amuziza ko yaretse Kayitaba Jean Bosco wa Police FC akamuterana umupira ndetse waje no kuvamo igitego cya 2 cyo kwishyura.

Bagenzi ba Hategekimana Bonheur barimo kapiteni Rwatubyaye Abdul bageragezaga kumubwira ngo atuze ariko ntabyumve dore ko byanamuvireyemo guhabwa ikarita y’umuhondo n’umusifuzi.

Ibi ntabwo byarangiriye mu mukino gusa dore ko n’umukino urangiye yivumbuye agashaka kwanga kujya gukomera amashyi abafana ubona akirakaye cyane ndetse ngo ageze no mu rwambariro yashatse kurwana n’abakinnyi bagenzi be.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu muzamu yahagaritswe umukino wa shampiyona Rayon Sports ifitanye na Gorilla FC ku cyumweru.

Ubusanzwe Hategekimana Bonheur ntabwo ariwe muzamu wa mbere gusa muri iyi minsi niwe wari uri kubanza mu kibuga bitewe nuko Hakizimana Adolphe usanzwe abanza mu kibuga yagize ikibazo cy’imvune ariko ari kugenda akira gake gake.

Rayon Sports yakoze ibi mu gihe iri ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona dore ko ari iya 2 ku rutonde rw’agateganyo aho irushwa na Kiyovu Sport amanota 2 gusa.

Nubwo Bonheur yagaragaje imyitwarire idahwitse ariko byarangiye Rayon Sports igeze muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa