Bizimana Djihad yahaye igisubizo gityaye umunya Benin wasuzuguye Amavubi
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yahaye igisubizo gitangaje umunyamakuru wo muri Benin wamubajije aho bakura icyizere bafite cyo gutsinda igihugu cyabo kandi u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru.
Ibi byabereye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2024, cyibanda ku mukino uhuza Benin n’u Rwanda, kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro.
Modeste,umunyamakuru wo muri Bénin yabajije Djihad,ati :Ese ko u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira,icyizere cyo gutsinda Benin muragikura he? "
Djihad yahise amusubiza ati:" Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”
Amavubi arakirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ndetse kugeza ubu akaba arirwo ruriyoboye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *