skol
fortebet

Bizimana Djihad yahaye igisubizo gityaye umunya Benin wasuzuguye Amavubi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 06, Jun 2024

Bizimana Djihad yahaye igisubizo gityaye umunya Benin wasuzuguye Amavubi

Sponsored Ad

skol

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yahaye igisubizo gitangaje umunyamakuru wo muri Benin wamubajije aho bakura icyizere bafite cyo gutsinda igihugu cyabo kandi u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru.

Ibi byabereye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2024, cyibanda ku mukino uhuza Benin n’u Rwanda, kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro.

Modeste,umunyamakuru wo muri Bénin yabajije Djihad,ati :Ese ko u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira,icyizere cyo gutsinda Benin muragikura he? "

Djihad yahise amusubiza ati:" Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”

Amavubi arakirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ndetse kugeza ubu akaba arirwo ruriyoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa