skol
fortebet

Boateng yagiriye inama FIFA yayifasha kugira ngo irondaruhu ricike

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunya Ghana Kevin Prince Boateng ukinira ikipe ya Eintracht Frankfurt yagiriye inama FIFA yo gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho mu kuvumbura abafite irondaruhu ndetse bagahita bahagarikwa ku bibuga.
Uyu musore atangaje ibi nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ribashije kuzana uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusuzuma niba igitego cyarenze umurongo (Goal line Technology)ndetse n’uburyo bwa Video bufasha abasifuzi gufata ibyemezo bikwiye (Video assistance referee).
Uyu musore (...)

Uyu musore yatangaje ko nubwo ibi byose bimaze kugerwaho,ababazwa nuko ntacyo FIFA ikora kugira ngo irondaruhu ricike.

Yagize ati “Turi mu mwaka wa 2017 ariko ntiturabasha kubona uburyo buhamye bwo gukemura iki kibazo.Dufite Goal Line Technology na Video assistance Referee ariko ni kuki tutakoresha ikoranabuhanga kugirango dufate ababaswe n’irondaruhu tukabaca ku ma stade ?.”

Kevin Prince Boateng yagiye atukwa kenshi ku bijyanye n’irondaruhu cyane cyane ubwo yakinaga mu Butaliyani mu ikipe ya AC Milan ndetse we yemeza ko buri gihe agenda ahura n’iki kibazo aho agiye hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa