skol
fortebet

Bolt utahiriwe n’irushanwa rye rya nyuma yahishuye impamvu yatumye atsindwa (amafoto)

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Usain Bolt umunya Jamaica uzwi cyane mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 na 200 ntiyaraye ahiriwe n’irushanwa rye rya nyuma kuko muri shampiyona y’isi iri kubera mu Bwongereza atabashije gutwara umudali wa zahabu nkuko abimenyereweho aho yarangije ku mwanya wa gatatu. Uyu musore yaraye akoze icyo atari asanzwe azwiho kuko kuba yatsinzwe nayo ubwayo ni inkuru mu zindi kuko byinshi mu byamuranze ari ugutwara imidali no kwanikira abo babaga bahanganye cyane ko muri Shampiyona y’isi yari (...)

Sponsored Ad

Usain Bolt umunya Jamaica uzwi cyane mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 na 200 ntiyaraye ahiriwe n’irushanwa rye rya nyuma kuko muri shampiyona y’isi iri kubera mu Bwongereza atabashije gutwara umudali wa zahabu nkuko abimenyereweho aho yarangije ku mwanya wa gatatu.

Uyu musore yaraye akoze icyo atari asanzwe azwiho kuko kuba yatsinzwe nayo ubwayo ni inkuru mu zindi kuko byinshi mu byamuranze ari ugutwara imidali no kwanikira abo babaga bahanganye cyane ko muri Shampiyona y’isi yari amaze gutwara imidali 11 ya Zahabu n’imidali 2 ya Silver mu gihe uyu ariwo mudali wa mbere wa Bronze abonye.

Usain Bolt w’imyaka 30 y’amavuko yaraye asizwe muri metero 100 n’Abanyamerika 2 Justin Gatlin watwaye umudali wa zahabu akoresheje amasegonda 9.92 na Christian Coleman watwaye umudali wa Silver akoresheje 9.94 mu gihe Bolt we yakoresheje 9.95.

Uyu musore usezeye amaze gutwara imidali 8 ya zahabu mu mikino Olimpiki yavuze ko icyatumye ataba uwa mbere ari uko yatangiye nabi byatumye bagenzi be b’Abanyamerika bamwigaranzura.

Yagize ati “Uko natangiye byangizeho ingaruka.nakoze neza ngeze hagati ariko kubera gutangira nabi sinashoboye gutsinda.”

Uyu mugabo usezeye agikunzwe n’abafana yabashimiye uburyo babanye nawe umwaka wose ndetse anavuga ko Gatlin kuba yamutsinze yari abikwiriye.

Usain Bolt yavutse ku italiki ya 21 Kanama 1986 avukira ahitwa Sherwood Content muri Jamaica aho kugeza kuri ubu azasezera ku mukino wo gusiganwa ku maguru mu cyumweru gitaha ubwo ikipe ya Jamaica izaba irangije gukina gusiganwa metero 400 ariko baherezanya agakoni ibyo bita 4x100m relay

Amafoto yaranze isiganwa rya Bolt rya nyuma:






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa