skol
fortebet

Bonheur Mugisha(Casemiro) wa APR FC yakoze impanuka ya moto

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze impanuka ya moto avunika ino ryo hagati anakomereka bikomeye ku kananwa ubwo yavaga i Kanombe yerekeza I Remera,iyi kipe ya APR FC ikaba izatangira shampiyona itamufite.
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu musore ukina hagati mu kibuga muri APR FC, ari mu bitaro ukuguru kwe gupfutse cyane aho bikekwa ko kwakomeretse cyane.
Yagize ikibazo ku kuguru kw’iburyo akaba yahise ajya kwa muganga (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze impanuka ya moto avunika ino ryo hagati anakomereka bikomeye ku kananwa ubwo yavaga i Kanombe yerekeza I Remera,iyi kipe ya APR FC ikaba izatangira shampiyona itamufite.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu musore ukina hagati mu kibuga muri APR FC, ari mu bitaro ukuguru kwe gupfutse cyane aho bikekwa ko kwakomeretse cyane.

Yagize ikibazo ku kuguru kw’iburyo akaba yahise ajya kwa muganga bamushyiraho sima. Amakuru avuga ko bazayikuraho nyuma y’ibyumweru bibiri.

Uyu musore utari wakigaragaza cyane,aherutse kwigaragaza cyane mu mukino APR FC yanganyijemo na Etoile du Sahel igitego 1-1 i Kigali muri CAF Champions League,nubwo mu wo kwishyura batsinzwe 4-0 bagasezererwa.

Iyi mpanuka itumye Mugisha adatangirana n’ikipe y’ingabo z’igihugu, irasubukura imyitozo yo kwitegura shampiyona kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukakira.

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ibiri umutoza Mohamed Adil yari yahaye abasore be,aba bakinnyi baragaruka mu kazi gushaka uko batwara shampiyona bamaze imyaka 2 batwara badatsinzwe.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kane bitegura umukino wa mbere wa Shampiyona uzabahuza na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira.


Mugisha uri mu bakinnyi batanga icyizere mu kibuga hagati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa