skol
fortebet

Boston Celtics yegukanye NBA nyuma y’imyaka 16 yarasubiye inyuma

Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 106-88, yegukana Igikombe cya 18 cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, ku nshuro ya 18 ari nayo kipe yonyine ifite byinshi.

Sponsored Ad

Boston yatsinze imikino 4-1 mu ya nyuma muri rusange.

Boston ihagaritse urugendo rw’imyaka 16 yari imaze itayitwara kuko yayiherukaga muri 2008.

Jayson Tatum yatsinze amanota 31,atanga imipira 11 yavuyemo amanota ndetse anakora rebounds umunani.

Celtics yaciye kuri Los Angeles Lakers banganyaga ibikombe 17 bya shampiyona ya NBA,ihita iba iya mbere ifite byinshi.

Jaylen Brown we yatsinze amanota 21 atorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mikino ya nyuma, NBA Finals MVP.Jrue Holiday we yatsinze amanota 15 points na rebounds 11. Kristaps Porzingis nawe wari waravunitse yari yagarutse atsinda amanota 5 mu minota 17 gusa.

Umutoza Joe Mazzulla,w’imyaka 35,yabaye umutoza ukiri muto nyuma ya Bill Russell mu 1969 wegukanye shampiyona.

Luka Doncic yatsinze amanota 28 muri uyu mukino anakora rebounds 12 ku ruhande rwa Dallas mu gihe mugenzi we ukomeye Kyrie Irving yatsinze amanota 15.

Nubwo ari abakinnyi bakomeye cyane,Tatum na Brown niyo shampiyona ya mbere batwaye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa