Bruce Melodie na Manager we bashoye imari mu ikipe ya Basketball mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 18, Jan 2024
Karomba Gaël wamamaye nka Coach Gaël, rwiyemezamirimo akaba n’umufatanyabikorwa w’Umuhanzi Bruce Melodie, agiye gukorana n’Ikipe ya United Generation Basketball (UGB) nk’umushoramari akaba n’umufatanyabikorwa wayo.
Umuhanzi Bruce Melodie afatanyije n’ikipe ye ya 1:55 Am isanzwe iyoborwa na Coach Gael, bamaze gushora imari muri iyi kipe ya United Generation Basketball yashinzwe kugira ngo ifashe urubyiruko rucyiga.
Aba bavuze ko gushora muri iyi kipe biri mu rwego rwo kugira ngo bazamure abakiri bato binyuze muri siporo.
Hari kandi kuzamura urwego n’iterambere rya UGB muri shampiyona.Hari kandi kuyiha ubuyobozi bwiza n’icyerekezo.
Ubu bufatanye buzazamura abakiri bato benshi,bubafashe kugera ku nzozi zabo ndetse buzamure siporo n’imyidagaduro mu Rwanda.
Iri shoramari Bruce Melodie na Coach Gael bakoze muri UGB, ryatumye Kenny Mugarura akaba murumuna wa Coach Gael ahita agirwa umuyobozi wungirije w’iyi kipe izakomeza kuyoborwa na Cyusa Jean Luc.
Bruce Melodie yavuze ko icyo bifuza ari ugutwara igikombe nyuma yo kugura iyi kipe.
Ati“ Ntabwo ikituzanye ari ugushora imari muri UGB gusa, tuje kuyifasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.”
Coach Gael nawe yashimangiye ko ikibazanye ari ugutsinda,gufasha abakinnyi no kuzamura UGB.
Umwaka ushize UGB BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 14.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *