Bruno Fernandes yashimye cyane Ten Hag amugereranya n’abatoza 2 bakomeye
Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

Umunya Portugal,Bruno Fernandes,yavuze ko umutoza wabo mushya Erik Ten Hag yazanye icyari cyarabuze muri United ndetse ari ku rwego rwa Pep Guardiola na Klopp.
Uyu mukinnyi ukina asatira yavuze ko Solskjaer wamaze hafi imyaka itatu kuri Old Trafford mbere yo kwirukanwa mu Gushyingo 2021,yananiwe kuzana ikinyabupfura mu ikipe.
United yarangije ku mwanya wa kabiri muri Premier League muri 2020-21 itozwa n’uyu munya Norway ariko mu mwaka wakurikiyeho,yirukanwe ari iya karindwi.
Fernandes (...)

Fernandes yashimishijwe n’impinduka Ten Hag yazanye aho avuga ko yazanye ikinyabupfura iyi kipe yari ’yarabuze’ mu gihe cy’abamubanjirije.
Uyu mukinnyi yabwiye The Athletic ati: ’Mbere ya byose, afite igitekerezo. Afite uburyo bw’imikinire. Ugomba gukurikiza amategeko ye. Ibyo abitsimbararaho. Kandi ndabikunda.
’Yazanye ikinyabupfura, n’ikintu ntekereza ko twabuze ubushize. Umuntu wese agomba kuba ku murongo umwe n’abandi.
’Nibyo Pep (Guardiola) na (Jurgen) Klopp bamaze imyaka bakora, kandi bafite guhozaho mu makipe yabo, ndetse n’uburyo bahitamo abakinnyi bakubaka ikipe, n’iby’ingenzi kuko bituma babona umusaruro.
Nabonye umutoza avuga mu kiganiro n’abanyamakuru ko tudashaka kuzana abakinnyi hagamijwe kubazana gusa; turashaka kuzana abakinnyi beza kugira ngo tugere ku byodushaka gukora. Ni ikintu ikipe ikeneye.
Turacyafite byinshi byo kuzamura kandi akeneye igihe cyo kudukuramo byinshi bitewe n’uko ashaka gukina. Nizera ko tuzabasha kugerana aho ikipe ishaka kandi buri wese abigizemo uruhare. ’
Ten Hag w’imyaka 52, yatwaye ibikombe bitatu by’Ubuholandi mbere yo kwemera kujya muri Manchester United mu mpeshyi. Ikipe ye ya Ajax nayo yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Champions League ya 2019.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *