skol
fortebet

Bugesera FC ikomeje gusahura abakinnyi APR FC

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo gukura abakinnyi benshi mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’imikino ushize ikipe ya Bugesera yongeye kugura abandi bakinnyi 2 ba APR FC barimo Bukebuke Yannick na Ninihazwe Fabrice uzwi nka Messi bombi bari mu bakinnyi 8 iyi kipe imaze gusinyisha uyu mwaka.
Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC Mbonimana Silas yagiranye n’Umuryango yadutangarije ko ikipe ya Bugesera FC imaze gusinyisha abakinnyi 8 mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kwitegura umwaka utaha aho mu bashya (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gukura abakinnyi benshi mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’imikino ushize ikipe ya Bugesera yongeye kugura abandi bakinnyi 2 ba APR FC barimo Bukebuke Yannick na Ninihazwe Fabrice uzwi nka Messi bombi bari mu bakinnyi 8 iyi kipe imaze gusinyisha uyu mwaka.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC Mbonimana Silas yagiranye n’Umuryango yadutangarije ko ikipe ya Bugesera FC imaze gusinyisha abakinnyi 8 mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kwitegura umwaka utaha aho mu bashya baherutse kugurwa harimo aba basore 2 bo muri APR FC.

Yagize ati “Nibyo koko tumaze gusinyisha abakinnyi 8 barimo umuzamu Nsabimana Jean de Dieu wakiniraga Pépinière FC, Ndatimana Robert wakinaga muri Police FC na Ntijyinama Patrick wakiniraga Gicumbi FC,Dusenge Bertin wavuye Marines FC , Nzigamasabo Steve wavuye mu Burundi , Bukebuke Yannick na Ninihazwe Fabrice bombi bavuye mu ikipe ya APR FC."

Uyu munyamabanga yatubwiye ko iyi kipe yifuza gusinyisha undi mukinnyi umwe mbere y’uko shampiyona itangira aho biteguye gutangira imyitozo hagati ya taliki 07 na 15 Kanama uyu mwaka.

Mbonimana Silas yavuze kandi ko ikipe ya Bugesera FC yifuza kurenza umwanya wa 05 yarangijeho muri shampiyona ishize ikaba yakwinjira mu makipe 04 ya mbere aho ndetse bifuza kwitwara neza mu gikombe cy’Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa